Tungulusumu ikumira Cancer
Hakurikijwe ibyatanganjwe n’ikigo cy’Abanyamerika gikurikirana ibya Cancer (American Cancer Society), ubushakashatsi mu bushobozi bw’ibimera bwagaragaje ko tungulusumu ifasha mu kwica imbuto za kanseri.
Ndetse n’Ikigo cy’igihugu cyita ku bya kanseri (National Cancer Institute) na cyo kivuga ko tungulusumu ishobora kugabanya imfu ziterwa na kanseri, ndetse ikanagabanya umuvuduko w’imibare y’abafatwa na kanseri, ndetse no kwiyongera kw’imbuto zayo mu mubiri w’umuntu.
Mu bushakashatsi bwakorewe ku nyamaswa, bakoresheje tungulusumu maze ishobora kwica imbuto za cancer yo mu bihaha, iy’amabere, iyo mu gifu, iyo mu muhogo na cancer y’amara manini.
Tungulusumu ikaba ifite ubushobozi bwo kurwanya cancer ku rugero rumwe na Allicine, ifite ubushobozi bwo kwirukana ibyonnyi mu mubiri (free radicals). Tungulusumu kandi ikaba izamura ubudahangarwa bw’umubiri, ikazamura umuvuduko uri hasi w’amaraso, kandi ikagabanya urugero rw’urugimbu rwa kolesterole mbi mu maraso, kandi ikaba ari n’ikiribwa gisukura umubiri kikawukuramo uburozi. Rero mujye mukoresha tungulusumu mu buryo bwose bubashobokera.