Akamaro k’ikirayi

N’ubwo ikirayi ari ikiribwa tumenyereye, gikungahaye kuri byinshi: umunyu w’ubutare (fer) wongera amaraso, na potasiyumu ituma amaraso avura vuba. Gifite n’umunyu wa kalisiyumu ikingira rubagimpande. Gifite proteyine na vitamini bituma kinogeka neza mu nda. Gifite imbaraga zikiza zirenze urugero.

Dogiteri Silvio Roshi Sachet aratubwira ati : gufata ikirayi kinini, kugikamuramo umutobe, kuwuvanga n’ubuki. Ibyo bivura kuziba kw’amara, kwituma uribwa, kuribwa mu nda, kuva amaraso mu menyo, impatwe, rubagimpande, indwara ya goutte, kuribwa mu gifu, kugonga kw’amara, indurwe nyinshi mu gifu (ari na yo itera ikirungurira), impiswi, ibisebe byo mu mara.

–  Wagikoresha ugisiga aho uryaryatwa

–  Wagisiga kandi ku bushye

–  Igihe wishimagura, na bwo gisigeho

–  Igihe hari ahantu hagurumana ku mubiri, gisigeho

Amababi y’ikirayi uyatetse mu mazi, iminota 10 ukayaminina neza ukayicaramo ari akazuyazi, avura indwara ya karizo (hémorroïdes). Niba ari ifu y’amababi, ni akayiko gato muri litiro y’amazi. Iyo uyicayemo kandi bivura intandamyi zituma hasohoka amashyira, cyangwa ku mubiri uri kubyimbagirana. Fata ikirayi kinini, gikekagure cyangwa ukirape (raper). Mu by’ukuri, ikivura mu kirayi ni:

–  Solanine: amakakama afite urushyambashyamba, rwa rundi rutuma gisharira

–  Pectine

–  Acides Aminés hamwe n’umurenda wa albumine, zombi ni inyubakamubiri ziba muri cyo.

Ikirayi kinini giketswe (coupée ou rappée), muri litiro y’amazi, ushyiremo ubuki. Kunywa ikirahuri kinini, gatatu mu munsi (mu gitondo, ku manywa na nimugoroba). Ushatse kandi wakamuriramo indimu.

You may also like...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *