Akamaro k’umutonore w’ibishyimbo

Bikomeza umwijima (naho amashaza akaba inshuti magara y’umutima—mabisi cyangwa yumye), bikangura imitsi yumva, byoza amaraso, bikingira indwara z’ibyuririzi, birinda umubyibuho w’ikirenga, birinda kwituma impatwe, ni byiza ku banyadiyabete, birwanya imisenyi yo mu mpyiko, bivura indwara yo kwihagarika uribwa, bizahura abariye indyo ituzuye, biruhura abaguye agacuho, byongera abasirikare b’umubiri.

Ibinyamisogwe ni indyo ikenewe muri buri muryango no kuri buri muntu, kuko buri munsi imirimo twakoze ituma dusazisha ingirabuzima fatizo (cellules), bityo tukaba dukeneye protéines n’imyunyu ngugu bya buri munsi byo kuzisana.

Iyo bibuze, wiyumvamo umunaniro udasobanutse n’umunezero muke. Izo ngingo zasaza ubusabusa zikananirwa umurimo wazo.

 

You may also like...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *