Kuvura kanseri mu minsi 42

Dukurikije imibare (statistiques) itangwa n’inzobere mu by’ubuzima ndetse n’itangwa n’imiryango mpuzamahanga yita ku buzima, harimo n’ishami rya onu ryita ku buzima oms, dusanga ko cancer ari imwe mu ndwara z’ibikatu zimaze igihe ziyogoza isi, kandi zikaba zidafitiwe imiti mu yo dusanzwe tuzi ikoreshwa mu bitaro.

Hakurikijwe imibare yasohotse mu mwaka ushize wa 2020, itwereka ko kanseri yica nibura abantu bagera  kuri miliyoni 10 buri mwaka, bivuze ko umuntu umwe kuri batandatu bapfa ku rwego rw’isi buri mwaka aba yishwe na kanseri.

Muri raporo y’umuryango w’abibumbye ya 2020, hagaragaramo ko muri uwo mwaka wa 2020 habonetse abarwayi bashya ba kanseri bagera kuri miliyoni 17 n’abapfuye bishwe nay o bagera kuri miliyoni 10. Ndetse abagera kuri miliyoni 19 na miliyoni 300 bakaba barasanganwe ibimenyetso bya kanseri.

Tukaba tugiye kurebera hamwe bumwe mu buryo bwo kwirinda iyi ndwara no kuyivura dukoresheje ibyaremwe, muri kumwe na diogene bikorimana, ikaze ku buzima butoshye. mbere ya byose kandi ntimwibagirwe gukora subscribe no kubisangiza abandi, tugafatanyiriza hamwe guhashya iyi ndwara.

Ubusanzwe, uburyo bwiza bwo kwirinda no kwivura kanseri, bushingiye mu gukoresha ibiribwa bidatetse, n’imiti y’umwimerere y’inyunganiramirire (food supplements). Kurya ibitetse gusa udakoresha ibibisi, ni uguha kanseri karibu. ni ukuyifungurira amarembo ngo yinjire mu mubiri wawe.

Inzobere y’umu docteur w’umuhanga cyane mu buvuzi witwa Rudolf breuss ukomoka muri autriche, ubuzima bwe bwose yabweguriye ubushakashatsi bwo kuvumbura umuti mwiza w’umwimerere wahangana na kanseri.

Yakoze uyu mutobe w’imboga tugiye kubasobanurira, utanga umusaruro mwiza ndetse w’agatangaza mu guhangana na kanseri.

Yavuye abarwayi bagera kuri 45000 ba kanseri ndetse n’izindi ndwara za twibanire, zisanzwe zizwi ko zidakira, akoresheje ubwo buryo. doctor Breuss yatangaje ko kanseri ijya ikura gusa iyo ibifashijwemo no kugaburirwa proteines by’umwihariko zikomoka ku nyamaswa.

Yahimbye indyo (regime) imwe rukumbi yo kwitabaza mu gihe kingana n’iminsi 42, maze akaturarikira kwinywera gusa amazi yatekanwe n’ibimera (tisanes) ndetse n’umutobe udasanzwe w’imboga, beterave ikaba ari yo yiganjemo cyane.

Muri icyo gihe cy’iminsi 42, uturemangingo twa kanseri turasonza cyane maze tugapfa, kuko tuba twabuze proteines zo kudutunga, mu gihe ubuzima bwawe bwo bugenda burushaho kumererwa neza.

Kugira ngo utegure uwo mutobe udasanzwe, uba ukeneye imboga zujuje ubuziranenge, ku bipimo bikurikira: beterabe (55%), karoti (20%), seleri (20%), ikirayi (3%), radis (2%).

Icyo uba ukeneye gusa ni ugushyira mu kamashini kabigenewe gakamura umutobe mu mboga no mu mbuto. ubwo noneho ugatangira gukoresha umuti wawe

Nta gipimo ntarengwa, ahubwo wowe ugomba kunywa umutobe umubiri wawe ukeneye. umubiri ubwawo uraguhagarika, kuko ibiribwa bidatetse byo ubwabyo ntibijya byemera ko ubifata ngo urenze urugero. biragukumira.

Beterave ikungahaye cyane mu birwanya kanseri (antioxydants), vitamine c, b1, b2, b6, acide folique (cyangwa se folates, ni ukuvuga vitamine b9), acide pantothenique (vitamine b5), potassium, phosphore, magnesium, calcium, sodium, fer, zinc.

Beterave itukura ni bumwe mu bwoko bw’imboga z’ingirakamaro cyane ku buzima. ibara ryazo ritukura irikomora ku tuntu bita betacyanines dufite ibara rya magenta.

Ubushakashatsi bwinshi bwemeje ko beterave ari ingenzi mu buryo butangaje mu kuvura leucemie na kanseri.

Leycemie ni cancer yo mu naraso. bayita leucemie aigue iyo yafashe mu musokoro wo mu ruti r’umugongo) ari na ho ahanini hakorerwa insoro ntuku z’amaraso, plaquettes n’insoro zera ari na zo basirikare b’umubiri.

Mbere na mbere, tumenye ko beterave ikungahaye kuri betaine, acide amine ifite ubushobozi bwo guhangana na kanseri. ikindi kandi, yongera ubudahangarwa bw’umubiri, ishegesha kanseri, kandi igatuma wituma neza.

Ubushakashatsi bwemeje ko betaine ishegesha utugirangingo tuba dutangiye gukura birenze urugero.

Beterave ishobora gukoreshwa mu kuvura amoko menshi ya kanseri, kandi na none ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bose 100% bavurishijwe beterave babigiriyemo amahirwe.

Beterave ni ingenzi ku bagore batwite, bitewe n’uko ikize cyane kuri acide folique. ikoresha neza umwijima, agasabo k’indurwe y’umwijima, bigatuma wirinda impatwe. Beterave ifasha vyane ku barwaye umutwe, abaribwa amenyo, abarwaye macinya, abafite ibibazo by’amagufwa, iby’uruhu ndetse n’abagore bagira imihango ibarya. Mu manyakuri, beterave ni ikimera kivura indwara nyinshi kandi gishobora kuba ikiribwa cy’ibanze ku ndyo iyo ari yo yose (regime)

You may also like...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *