Umuti w’intandamyi, infections urinaires, amibe n’izindi nzoka, prostate, imikorere mibi y’imyanya myibarukiro, n’ibindi

  1. Gufata ibiyiko 3 by’inzuzi z’ibihaza mu gitondo, karoti 2 ku igaburo ry’amanywa, n’uduheke 4 twa tungulusumu. Iminsi 7 ikurikiranye.
  2. Nurangiza iyo minsi urangize indi minsi 7 ukora ibi bikurikira: vanga akayiko gato k’ibumba ry’icyatsi n’uduheke 4 twa tungulusumu mu kirahuri cy’amazi, ubivange nimugoroba, ubireke birare. Mu gitondo uvange, wongere utereke akanya gato, maze unywe ya mazi ariko ubanje gukamuriramo indimu. Ibikatsi by’ibumba ryitetse hasi ntubinywa, keretse iyo urangije nibura iminsi 11 ukoresha ibumba. Icyo gihe n’ibisigazwa by’ibumba byitetse hasi wabinywa.
  3. Nyuma y’ibi ngibi, ushobora gutangira noneho kujya ukoresha uriya muti twabanje kuvuga w’inzuzi z’ibihaza, karoti na tungulusumu gatatu mu cyumweru, indi minsi itatu mu cyumweru ugakoresha amata y’inshyushyu watogoshejemo tungulusumu (Akarayi 1 mu kirahuri n’igice cy’amata), kugira ngo za nzoka zo mu nda cyangwa na amibe zize zikurikiye amata, zifatwe mu mutego wo kwicwa na tungulusumu ndetse n’inzuzi uba uri gukoresha.

Akamaro ka bimwe mu bigize uyu muti: INZUZI Z’IBIHAZA

Zivura indwara zifatira mu myanya y’urwungano rw’inkari, izifata prostate ku bagabo ndetse n’uruhago rw’inkari ku bagabo n’abagore. Inzuzi z’ibihaza kandi zivura indwara zifata uruhago rw’inkari.

Igihaza n’inzuzi zacyo, ni ikiribwa gikoreshwa kuva kera mu bihugu byinshi byo ku migabane myinshi y’isi, kandi kikaba kizwi kuva mu myaka myinshi ya kera. Igihaza na cyo muri rusange kikaba ari ikiribwa cyiza ku ndwara zinyuranye nk’iz’imitsi y’amaraso n’iy’umutima muri rusange, indwara z’impyiko, iz’igifu, umwijima, impatwe, kanseri n’izindi

Ibindi izi nzuzi z’ibihaza zagufashaho (ndetse n’igihaza) ni nko gutuma wihagarika neza, gutuma wituma neza, n’ibindi. Ushobora kuzihekenya cyangwa ukazikoramo ifu, ukayivanga n’amazi cyangwa amata n’ubuki, mu rwego rwo kuvura inzoka zo mu nda. Ibyo ubikora kugira ngo inzoka zikurikirane amata cyangwa amazi, ariko zicwe n’izi nzuzi z’ibihaza, kuko ari umwanzi w’inzoka zo mu nda.

Indi ndwara wavurisha inzuzi z’ibihaza ni iyo kwihagarika mu buriri nijoro, bikunze kuba ku bana bakiri bato ariko bamaze kurenga imyaka yo gusoba mu buriri.

Mu myaka ya za 1936, muri Amerika bafataga inzuzi nk’umuti kabuhariwe mu kuvura inzoka zo mu nda. Kandi kuva na kera kose, abaturage ba kavukire bo muri Amerika ni ko babizi. Uretse n’ibyo, zivura n’impyiko ndetse n’urwungano rw’inkari muri rusange n’izindi mvururu zose zishobora kuvuka mu mikorere y’amara n’igifu, ndetse zigakora no ku ndwara y’umuriro, ku bibazo bigendanye n’imyanya yo kwihagarika, nko kwihagarika ukaribwa cyane mu ruhago cyangwa mu kiziba cy’inda, icyo gihe urazisya, ukazikoramo akantu kameze nk’agatsima. Abadage na bo bakaba bakunda kwivura indwara nyinshi bakoresheje inzuzi cyangwa ibizikomokaho. Ni ko no mu bindi bihugu nka Autriche na Syrie babikora. Ndetse ubushobozi bw’inzuzi mu kuvurara bihamywa na OMS. Hari n’ubushakashatsi bwinshi bwakozwe muri urwo rwego.

Inzuzi ushobora kuzikoresha kugera ku mezi 3. Ariko ugitangira uzikoresha iminsi 7 ikurikiranye, hanyuma ukazajya uzikoresha iminsi 3 mu cyumweru.

Ushobora kubisobanukirwa neza usomye nk’igitabo cy’umuhanga: Ph.D. Guy Rousseau, Professeur agrégé, Département de pharmacologie, Université de Montréal, Novembre 2010.

You may also like...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *