Ibiribwa 8 bihashya Cancer
IBIRIBWA UMUNANI (8) BIHASHYA CANCER
Iyaba buri wese yari azi neza ko kwikingira ari bwo buryo bwiza bwadufasha guhangana na kanceri ! Benshi ntibazi ko ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko ibiribwa bimwe na bimwe, ibimera, ndetse n’inyunganiramirire zitandukanye (Food supplements), kuri ubu bishobora kugabanya no gukumira neza Cancer.
- Tungulusumu:
Hakurikijwe ibyatanganjwe n’ikigo cy’Abanyamerika gikurikirana ibya Cancer (American Cancer Society), ubushakashatsi mu bushobozi bw’ibimera bwagaragaje ko tungulusumu ifasha mu kwica imbuto za kanseri.
Ndetse n’Ikigo cy’igihugu cyita ku bya kanseri (National Cancer Institute) na cyo kivuga ko tungulusumu ishobora kugabanya imfu ziterwa na kanseri, ndetse ikanagabanya umuvuduko w’imibare y’abafatwa na kanseri, ndetse no kwiyongera kw’imbuto zayo mu mubiri w’umuntu.
Mu bushakashatsi bwakorewe ku nyamaswa, bakoresheje tungulusumu maze ishobora kwica imbuto za cancer yo mu bihaha, iy’amabere, iyo mu gifu, iyo mu muhogo na cancer y’amara manini.
Tungulusumu ikaba ifite ubushobozi bwo kurwanya cancer ku rugero rumwe na Allicine, ifite ubushobozi bwo kwirukana ibyonnyi mu mubiri (free radicals). Tungulusumu kandi ikaba izamura ubudahangarwa bw’umubiri, ikazamura umuvuduko uri hasi w’amaraso, kandi ikagabanya urugero rw’urugimbu rwa kolesterole mbi mu maraso, kandi ikaba ari n’ikiribwa gisukura umubiri kikawukuramo uburozi. Rero mujye mukoresha tungulusumu mu buryo bwose bubashobokera.
- Inzabibu (raisins – grappes):
Hari bimwe mu bigize inzabibu, nka resveratrol ifite ubushobozi bwo kurwanya kanseri ndetse ikanarinda ingirangingo fatizo kwicwa na kanseri. Inzabibu zifite akamaro kanini cyane.
- Inyanya:
Inyanya, zifite ibyitwa lycopène, iyi ikaba irwanya kanseri ikoresheje mu gushwanyaguza imbuto za kanseri zitwara nk’ibyonnyi by’umubiri, bizwi ko bijya biba intandaro ya kanseri. Ikindi kandi, inyanya zifite vitamini C, na yo iri mu mavitamini atatu y’ibanze afite imbaraga zirwanya kanseri (hamwe na A na E). iyi vitamini irinda umubiri kononwa n’imbuto za kanseri. Ubushakashatsi bwagaragaje ko lycopène ifite ubushobozi bwo kwica imbuto za kanseri, kandi kkongera lycopène mu byo urya cyangwa unywa, bigabanya akaga ko gufatwa na kanseri y’amabere, iya prostate, urwagashya ndetse n’iyo ku iherezo ry’urura runini.
- Turmeric:
Iki kimera gifite ibyitwa Curcumin, icubya umuvuduko wo kwiyongera kwa kanseri (métastases). Iyi turmeric iboneka mu masoko, kandi igakoreshwa nk’ibirungo mu byokurya, haba mu ma salades cyangwa mu byokurya bitetse, aho hose yahakoreshwa nta ngaruka bigize.
- Karoti:
Iki kikaba ari ikiribwa gitangaje mu gukungahara kuri beta-carotène, na yo irwanya imbuto za kanseri, ikarinda umubiri kononwa na zo, ikagabanya ubwiyongere bwazo. Karoti kandi zifite ibyitwa faclarinol na falcarindiol, ibyo twakwita nk’imiti y’umwimerere irwanya udukoko twangiza imyaka (pesticides). Abahanga bakaba bavuga ko ari na yo mpamvu karoti ifite ubushobozi bwo guhangana na cancer. Na none kandi, karoti ni ibyokurya byiza ku maso, ku ruhu, ikaba n’umuti mwiza wo gusukura umubiri.
- Green Tea:
Muri Green tea harimo ibyitwa Catechins, ari na byo biyishoboza kuba igihangange gikomeye kiruta ibindi (superstar) mu kurwanya cancer nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi ku biribwa birwanya cancer. Mu bushakashatsi butandukanye bwakorewe ku binyobwa bitandukanye, byagaragajwe ko green tea ifasha mu gukiza ibibyimba bya kanseri, no gukumira iterambere ry’imbuto zayo. Abantu benshi b’inzobere, batanga inama yo gukoresha green tea buri munsi, nk’urukingo rw’umwimerere rwa kanseri.
- Leafy greens (imboga rwatsi):
Ni kimwe mu biribwa byiza, kuko bikungahaye mu buryo bw’agatangaza ku mavitamini, imyunyu ngugu, imisemburo mvuzo ndetse n’ibikingira kanseri, bikaba bikennye ku rugimbu, umunyu wa sodium ndetse no ku bundi bumara bwangiza umubiri. Izi mboga rwatsi z’amoko atandukanye nka epinari, kale, collard greens,… zikize ku birwanya cancer (antioxidants), harimo nka vitamini C na beta-carotène. Ni byiza gukunda kuzifata nka salade ku magaburo menshi. Ushobor no kuzikoramo imitobe, kuko ari yorohereza ingingo zishinzwe kunoza ibyokurya, kandi ukaba wayikorera iwawe mu rugo.
- Berries (inkeri):
Inkeri zose zikungahaye ku birwanya cancer, ariko cyane cyane izifite ibara ryijimye (ry’umukara), zifite ikinyabutabire cy’umwimerere cyitwa anthocianins nyinshi. Izi anthocianins zikaba zigabanya cyane iterambere ry’imbuto za kanseri, maze amaraso atembera mu mubiri akaba arushijeho kuba meza, ibi bikaba bishingiye ku bitangazwa na Professeur Gary D. Stoner, PhD, mu byitwa Médecine interne muri The Ohio State University College of Medecine.